Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado gusimbura bagenzi babo

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro.

Iri tsinda ry’inzego z’umutekano ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe riyobowe na Maj Gen Alexis Kagame aho rigize icyiciro kimwe mu bandi barenga 2000 basanzwe bari mu ntara ya Cabo Delgado.

Abarenga 2000 bamaze koherezwa muri Mozambique

Mbere yo guhaguruka, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent yabibukije ko bagomba guhora bibuka guharanira umuhate mu kazi, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe bafasha abaturage bo muri Cabo Delgado.

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri iki gihugu kubera umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rufasha Mozambique guhashya ibyihebe byari byaribasiye iyi ntara yo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *