Ifungwa ry’umuraperi P. Diddy ryari ryarahanuwe

Hahishuwe amashusho y’umuraperi Sean Diddy Combs wamamaye nka P. Diddy, aho yari yaravuze ko azafungwa ni ibintu yahanuye mu myaka igiye kuba 25 abivuze.

Umuraperi P. Diddy ufunzwe ashinjwa ibyaha byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu myaka 25 ishize yari yaratangaje ko azashinjwa ibyaha arimo akurikiranwaho ndetse akanafungwa.

Mu binyamakuru by’imyidagaduro bikomeye muri Amerika nka Fox News, New York Post, TMZ n’ibindi bitandukanye, barahuriza ku nkuru ivuga ko Diddy mu 1999 yari yavuze ko azafungwa.

Mu 1999 uyu muraperi yakoranye ikiganiro na Entertainment Tonight (ET) avuga ko bitewe n’ibirori ategura bikitabirwa n’abantu batandukanye, mu myaka izaza abantu bazagerageza kumushyira hasi, ndetse icyo gihe yavuze ko yari yaratangiye guterwa ubwoba.

Ibi ni ibirori byitabirwaga n’ibyamamare bikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika, aho byemezwa ko abantu bakoreragamo ibikorwa by’ubusambanyi ariko P. Diddy agafata amashusho ababaga babikora akazayifashisha abatera ubwoba agira ibyo abasaba.

Bamwe mu bantu bakomeye bivugwa ko bajyaga berekeza muri ibyo birori barimo Leonardo DiCaprio, Kim Kardashian, Paris Hilton, Mariah Carey, Usher, Jennifer Lopez n’abandi batandukanye nk’uko The Mirror yabigarutseho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *