Abantu babiri bishwe barasiwe mu Mujyi wa Uvira
Amakuru aravuga ko abantu babiri bishwe barashwe mu mujyi wa Uvira undi umwe arakomeretswa bikabije.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, ni bwo abasivili babiri barashwe n’abantu bitwaje intwaro undi umwe arakomereka.
Bivugwa ko barasiwe mu gace kitwa Karmeli/Talatala ko mu Mujyi wa Uvira.
Uwabonye ibyabaye yagize ati: “Abantu bitwaje intwaro bishe barashe abasivili babiri undi umwe baramukomeretsa bikabije. Ni igikorwa cyabereye i Karmeli. Abashinjwa aya mabi twabonye bameze nk’inyeshyamba za Wazalendo n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).”
Yanavuze ko abishwe ko ari abaturage bo mu bwoko bw’Abavila. Ku ruhande rw’uyu watanze amakuru yibanze uherereye mu Mujyi wa Uvira, ariko udashaka ko amazina ye amenyekana ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko abakoze icyo gikorwa ko ari Wazalendo kandi ko bagikoze bafatanyije n’ingabo za Leta, ni mu gihe ari bo bagenzura iki igice cyose cy’umujyi wa Uvira.
Mu mpera zakiriya cyumweru gishize nabwo, Wazalendo bishe barashe umugabo wo mu bwoko bw’Abafulero, witwa Kinyungu Sangephar, we yarasiwe mu gace ka Mulongwe.
Hagati aho, ibice byose bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo hamwe n’ingabo z’u Burundi, bikunze kuberamo impfu z’impanuka nk’izi.
Akarusho muri uyu Mujyi wa Uvira ho bicwa umunsi ku wundi. Ibi bikaba byararushijeho kuba bibi kuva ubwo uhungiyemo abasirikare ba FARDC, b’u Burundi, FDLR na Wazalendo, hari nyuma y’aho M23 ibohoje umujyi wa Bukavu n’uwa Kamanyola muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.



