INKURU ZIDASANZWEPOLITIKE

Protais Mitali wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 atuye.

Advertisements

Amakuru agera kuri IGIHE ducyesha iyi nkuru ni uko Mitali yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi yari amaranye igihe.Mitali Kabanda Protais yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia kugeza mu 2015.

Mbere yaho yari yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative.

Yitabye Imana afite imyaka 62, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama mu 1963.Mbere yo kwinjira muri Politiki, yabaye Umusirikare nyuma aba n’Umudepite.

Mu 2015 nibwo yagiye kuba mu Bubiligi ubwo yari amaze gukurwa ku nshingano ze nk’umudipolomate.Kuva icyo gihe, yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y’imyaka ine.

Hari tariki 28 Werurwe 2019, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 10 atuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *