Perezida Kagame yageze muri Zimbabwe aho yitabiriye inama ya Transform Africa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu gihugu cya Zimbabwe, aho yitabiriye ihuriro rizwi nka Transform Africa Summit (TAS), ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.
Itangazo rya Minisiteri ishinzwe serivisi z’Amakuru, kwamamaza n’itangazamakuru, inafite mu nshingano Ikoranabuhanga muri Zimbabwe, ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, ryavuze ko Perezida Kagame yageze yamaze kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege yakirwa n’abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu.
Iyi Minisiteri yatangaje ko Perezida Kagame “yitabiriye Ihuriro rya gatandatu rya Tansform Africa Summit (TAS) itangira uyu munsi kuri Elephant Hills Hotels.”
Ihuriro rya Transform Africa Summit, ribaye ku nshuro ya gatandatu, ryakunze kubera mu Rwanda, rikaba ryarabaye urufunguzo rw’ibikorwa by’iterambere ry’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.
Iri huriro kandi risanzwe rihuriza hamwe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ku Isi, abayobozi muri za Guverinoma, abo mu nzego z’ubucuruzi, no mu miryango mpuzamahanga, bakarebera hamwe icyakomeza kuzamura uru rwego rw’ikoranabuhanga muri Afurika.
Nk’uko amakuru aturuka mu biro by’umukuru abivuga biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama arikumwe na ari kumwe na Perezida, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi n’Umwami Mswati III wa Eswatini.