Burundi: Inkongi ikomeye yibasiye isoko ricuruza ibiribwa ntihagira ikiramirwa-VIDEO
Mu Murwa Mukuru rwagati i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa 20 Kamena 2023, inkongi y’umuriro yibasiye amazu menshi akora ubucuruzi inyuma y’ahahoze isoko, yibasira cyane amaduka atanu manini acururizwamo ibintu byiganjemo ibiribwa.
Umwe mu bacuruzi bakoreraga muri ayo maduka yafashwe n’inkongi witwa Polycarpe Nzokurikirimana yabwiye ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iy’inkuru ko yahombye ibicuruzwa bihagaze miliyoni nyinshi z’Amafaranga y’i Burundi.
Yavuze ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.
Polisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu Burundi yatabaye ahibasiwe n’umuriro, yifashisha imodoka eshatu zizimya umuriro igerageza kurinda ko byagera ku yandi maduka.
Si ubwa mbere i Burundi hibasirwa inkongi y’umuriro dore ko mu mwaka 2021, isoko rikuru rya Bujumbura ryafashwe n’inkongi y’umuriro amaduka arenga 25 yose arashya arakongoka, ingabo z’u Rwanda zifashisha kajugujugu kugirango zijye gutabara.
N’isoko kugeza kuri ubu amakuru aturukayo avuga ko ryananiranye kuryubaka.