Perezida wa Madagascar Andry Rajoeline ari kubarizwa mu Rwanda
Perezida wa Madagascar igihugu kibarizwa mu kirwa Andry Rajoeline ari kubarizwa mu Rwanda aho yahagiriye uruzinduko rw’akazi.
Uyu mukuru w’ikirwa cya Madagascar yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 6 Kanama 2023.
Perezida Andry Rajoeline akigera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Abayobozi bombi babanje kugira ibiganiro byihariye, ni mu gihe uyu mukuru w’igihugu giherereye mu kirwa bivugwa ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, uruzinduko rwo gushimangira umubano w’igihugu cy’u Rwanda na Madagascar.
Repubulika ya Madagascar iherereye mu Burasirazuba bw’umugabane w’Afurika kikaba ikirwa cya Kane kinini mu birwa ku Isi, mugihe ari icya Kabiri nk’igihugu, ni igihugu cya 46 kinini ku Isi, umujyi wa Madagascar ukaba witwa Antananarivo.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo Perezida wa Madagascar Andry Rajoeline azahura na mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, aho azamwakira mu cyubahiro kigombwa abakuru b’ibihugu, nyuma bagirane ibiganiro byihariye bizakurikira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.