Tour du Rda2020: Umunya- Kazakhstan ni we wegukanye agace ka mbere

Yevgeniy Fedorov ukomoka muri Kazakhstan ukinira Vino Astana ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, ni mu gihe abanyarwanda baje hafi ari Byukusenge Patrick na Areruya Joseph.

Uyu munsi ni bwo hatangiye Tour du Rwanda 2020 irimo iba ku nshuro ya 22, akaba ari isiganwa ririmo kuba ku nshuro ya 2 riri ku cyiciro cya 2.1 kuko mbere ryari kuri 2.2.

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu bitandukanye ni bo bari gusiganwa muri iri siganwa ryatangiye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyanatare 2020.

Agace ka mbere k’isiganwa kari ku ntera y’ibirometero 114 na metero 400. Abasiganwa bahagurukiye Kigali Arena- KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza – Inyange- Masaka Hospital- Kabuga – Rwamagana- Nyagasambu – Kabuga- Centre des jeunes – Riviera – 19 – Inyange – 12 – Kigali Parents – Kimironko- Masaka – Kabuga – Rugende – Ntunga bakomeza Rwamagana bahite bagaruka aho basoreje Kimironko.

Muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda karimo imisozi 2 itangirwamo amanota y’umuzamutsi kurusha abandi, akaba ari umusozi wa Ntunga muri Rwamagana na Kigali Parents muri Kigali.

Saa 10:27’ ni bwo isiganwa ryari ritangiye, bahagurutse basa nk’aho bari kumwe ariko bagiye kujya kwinjira muri Ntunga abakinnyi 3 ari bo; Cole (BAI), Uhiriwe Renus (Benediction), Yevgeniy Fedorov (Vino) ari bo bari imbere y’abandi basize igikundi iminota 6 n’amasegonda 50, bakaba bari ku muvuduko w’ibirometero 40.1/h.

Amanota y’akazamuko ka mbere ka Ntunga yegukanywe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction ndetse n’akazamuko ka kabiri ni we wakegukanye.

Basohotse mu mujyi wa Rwamagana bagaruka i Kigali n’ubundi abakinnyi 3 ari bo bari imbere, Batmunkh, Federov na Uwihirwe Renus.

Mu birometero 40 bya nyuma Umunya-Mongolier Maral-Erdene Batmunkh ni we wari imbere hamwe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite ndetse n’Umusuwisi Fedorov wa Vino- Astana Motors aho basigaga igikundi iminota 6 n’amasegonda 30.

Ubwo haburaga ibirometero 13 ngo isiganwa risozwe, Fedov yari yamaze gusiga Uwihirwe Renus na Batmunkh.

Mu birometero 5 bya nyuma Fedov yari yamaze gusiga Renus umunota n’amasegonda 22, igikundi cyo cyasinzwe umunota n’amasegonda 58.

Yevgeniy Fedorov ukomoka muri Kazakhstan ukinira Vino Astana ni we waje kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 akoresheje amasaha abiri iminota 44 n’amasegonda 59.

Akaba yasize Mulueberhan Henok wa Eritrea amasegonda wa 15 na Hainu Biniam ukinira Delko Province wabaye uwa 3 amasegonda 16.

Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wa Benediction wabaye uwa 5 asizwe amasegonda 21 mu gihe Areruya Joseph wa Team Rwanda yabaye uwa 8 asizwe amasegonda 26.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020, abasiganwa bazahagurukira mu mujyi wa Kigali kuri MIC building berekeza i Huye, ni ku ntera y’ibirometero 120,5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *