Perezida Kagame yongeye gutorwa nka Chairman wa RPF-Inkotanyi ku majwi 99.8%

Mu matora y’umuyobozi mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa ku riyobora n’amajwi 99.8%.

Mu batoye bagera ku 2102, Perezida Paul Kagame yatowe n’abagera kuri 2099 bivuze ko ayo majwi agera ku ijanisha rya 99.8%.

Hererimana Abdulkarim bari bahatanye kuri uwo mwanya yatowe n’abanyamuryango 3 gusa.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora RPF-Inkotanyi ku majwi 99.8%

Umwanya wa Visi Chairman watsindiwe na Senateri UWIMANA Consolée watowe n’abanyamuryango 1945 akaba yasimbuye Hon Bazivamo Christophe wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya.

Gasamagera Wellars yatowe n’abanyamakuryango 1899, bigana na 90.3% ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi atsinze Bakundukize Christine. Uyu mwanya awusimbuyeho Francois Ngarambe na we wari uwamazeho igihe.

Senateri UWIMANA Consolée yatowe nka Vice chair wa RPF-Inkotanyi asimbuye Hon Bazivamo Christophe wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya
Gasamagera Wellars yatowe nk’Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi asimbuye Ngarambe Francois
Aya matora yabaye muri Congress ya 16 yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ARPF-Inkotanyi imaze ishinzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *