Kecapu wamamaye muri ‘Bamenya’ yabyaye abana batatu

Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu muri sinema, yibarutse abana batatu icyarimwe.

Uyu mugore ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kwibaruka abana batatu ntakibazo ndetse aba bakaba ari ubuheta bwe.

Kecapu ukunzwe muri filime ya Bamenya yibarutse abana batatu

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yibarutse kuwa 14 Mata 2023, impanga eshatu zigizwe n’abahungu babiri n’umukobwa.

Kecapu ukunzwe muri filime inyura kuri YouTube ya ‘Bamenya’ avuga yiyumva neza ndetse n’abana yibarutse nyuma yo kwitabwaho neza n’abaganga.

Amakuru dufite ni uko Kecapu yibarukiye ku bitaro bya Nyirinkwaya mu Mujyi wa Kigali.

Kecapu yibarutse mugihe amaze igihe gito akoranye ubukwe n’umugabo we Jean Luc umwaka ushize, aba bombi bahishuye ko bari bamaze imyaka irenga icumi bakundana.

Kecapu na Jean Luc bakundanye kuva mu mwaka 2009

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *