Angel Di Maria yateye umugongo Cristiano Ronaldo bakinanye

Umunya-Argentine Angel Di Maria yatunguranye avuga Abakinnyi 11 beza yakinanye nabo batarimo Cristiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi ukina hagati ariko aca ku ruhande mu ikipe y’Igihugu ya Argentine na Benefica abarizwamo kuri ubu yavuze Abakinnyi beza bakinanye bibihe byose kuri we ariko benshi batungurwa no kutumvamo Cristiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi wakiniye Real Madrid na PSG arateganya gusezera gukina umupira w’amaguru nyuma y’irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Copa America riteganyijwe muri iyi mpeshyi.

Mugihe yitegura gusezera kuri ruhago mu ikipe y’Igihugu, uyu mukinnyi ukinira hagati mu kibuga mu ikipe ya Benefica yabajijwe mu kiganiro yagiranye na MARCA, ko yabasangiza abakinnyi beza bakomeye yagiranye nabo ibihe byiza mu kibuga.

Di Maria yagize umunyezamu wa mbere kuri we Emiliano Martinez, Ottamendi na Mascherano abashyira mu mutima w’ubwugarizi.

Ku ruhande rw’iburyo mu bugarira yahashyize umunya-Espagne Sergio Ramos naho ibumoso ahashyira Marcelo umunya-Brezil.

Abakina hagati yashyize Rui Costa na Neymar Jr.

Di Maria yashyize ku ruhande rw’iburyo mu basatira izamu Leo Messi ku ruhande rw’ibumoso ahashyira Kylian Mbappe mugihe Ibrahimovic yamushyize nk’umwataka.

Abakunzi ba Di Maria batunguwe no kumva urwo rutonde rutarimo Cristiano Ronaldo bakinanye mu ikipe ya Real Madrid imyaka ine yose, mugihe mu bo yatanze humvikanyemo abakinnyi babiri gusa aribo Sergio Ramos na Marcelo.

Angel Di Maria na Cristiano Ronaldo bagiranye ibihe byiza mu ikipe ya Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *