Umukinnyi wa Fatima y’Abagore yakubise umusifuzi birangira yambitswe amapingu

Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura mu gikombe cya Amahoro aho Gatsibo yari yakiriye Fatima habaye ubushyamirane buri hejuru byarangiye umwe mu bakinnyi bo muri ayo makipe yambitswe amapingu.

Ni umukino wari uwa kabiri ku mpande zombi, aho uwa mbere wari warangiye ikipe ya Fatima yari yaratsinze ibitego 3-0.

Umusifuzi mukuru wayoboye umukino w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo yakubiswe bikomeye n’umukinnyi w’ikipe ya Fatima witwa Uwiragiye Chantal yisanga yambitswe amapingu.

Uwiragiye Chantal yambitswe amapingu kubera kurwana

Mu minota ya mbere ikipe ya Gatsibo yabonye igitego iza no gutsinda ikindi ku munota wa 52 aho byayisabaga igitego kimwe ngo umukino ugane kuri za penaliti.

Umukino ugeze ku munota wa 87, umusifuzi yagiye guha ikarita itukura umunyezamu wa Fatima kubera gufata umupira yarenze urubuga rw’amahina.

Akigera imbere y’uwo muzamu utarishimiye guhabwa iyo karita, yahise amwadukira amukubita ibipfunsi.

Ibi byakuruye imvururu zajemo abandi bakinnyi n’abayobozi b’aya makipe, aho byasabye Polisi y’igihugu gutabara ariko na yo barayirwanya.

Kubera kurwanya inzego z’umutekano, byatumye Uwiragiye Chantal wa Fatima yambikwa ipingu.

Nyuma y’iminota irindwi y’imvuru umukino waje gukomeza kandi nta yindi karita y’umutuku yatanzwe.

Uwiragiye Chantal wari wambitswe amapingu yaje gufungurwa akomeza umukino, urangira ari ibitego 2-0.

Kurangira gutyo ku uwo mukino, byatumye Fatima ihita ikomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *