Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2023, nibwo honegeye gutangazwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli nyuma y’amezi abiri nkuko bisanzwe bikorwa.

N’ibiciro bishya bigomba gutangira gukurikizwa tariki 2 Kamena 2023 guhera Saa Moya z’umugoroba.

Nk’uko itangazo rya RURA ribivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, igiciro cya Mazutu cyabaye 1492 Frw kuri litiro kikaba kivuyeho amafaranga y’u Rwanda 26.

Urwego rw’Igihugu kugenzura imikorere y’inzego imwe n’imwe ifite Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko Lisansi yabaye 1517 Frw kuri litiro ivuye 1528 Frw yaherukaga mu mezi abiri ahize.

Muri rusange iri gabanuka ry’ibiciro rikaba ryatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *