Bamukuriye ingofero! Jean Jacques Wilson benshi bifuje gucyura agafoto ke nyuma yo gukora mu jisho Angola

Ikipe y’Igihugu ya Basketball ya Angola yari murugo yaraye isezerewe muri 1/4 n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mikino ya ‘FIBA AfroCan 2023’.

N’irushanwa ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu n’abakinnyi bakina imbere ku mugabane w’Afurika.

Ni intsinzi yagizwemo uruhare rikomeye n’umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsinze wenyine amanota 22, mu manota 73 kuri 63 u Rwanda rwatsinze Angola.

Benshi mu bafana ibihumbi bari bateraniye muri Sitade ya Arena de Kilamba iherereye i Luanda bemejwe n’imikinire y’uyu mukinnyi wagize uruhare mu isezerwa ry’ikipe y’Igihugu ya Angola yari yiteze intsinzi murugo.

Ubwo umukino warangiraga abafana bahisemo kumanuka hafi ku kibuga kugira ngo bafate agafoto kazababera urwibutso kuri uyu mukinnyi w’umunyarwanda Jean Jacques Wilson wogeje amaso yabo.

U Rwanda rwasezereye Angola rukagera muri ½ rurakina na Côte d’Ivoire kuri uyu wa gatanu ku isaha ya Saa Moya z’ijoro z’i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *