Perezida Kagame yambitse umudari w’icyubahiro mugenzi we wa Congo Brazzaville-AMAFOTO

Perezida w’u Rwanda yambitse mugenzi we wa Congo umudari, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 ubwo we na Madamu bamwakiraga mu musangiro.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso uriya mudari, “ku bw’imiyoborere ye idasanzwe ndetse n’ubwitange mu kubaka Afurika ihamye kandi iteye imbere.”

Perezida Denis Sassou N’guesso ari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda.

Ni uruzinduko rwaje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye i Brazzaville na Oyo muri Mata 2022.

Perezida wa Congo ubwo yageraga i Kigali yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byabereye mu muhezo muri Village Urugwiro, mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma y’aho yagiye mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ageza ijambo ku bayigize.

Perezida Sassou N’guesso mu ijambo rye, yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Congo, ashimangira ko bikwiriye kuba umuco muri Afurika yose, ibihugu bigashyira hamwe.

Yagarutse by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko uyu mugabane ukwiriye kwishyira hamwe no gushyigikirana kugira ngo ugere ku iterambere rirambye.

Yavuze kandi ko Afurika ikwiye gufatanya kubyaza umusaruro ubukungu bwose ifite kugira ngo budakomeza gutunga abanyamahanga, nyamara abayituye bicwa n’inzara.

Ati: “Ejo heza ha Afurika hazashingira ku gutunganyiriza muri Afurika ubukungu karemano buyiturukamo. Amateka ni umuhamya wabyo.”

“Kubyaza umusaruro amazi dufite bizafasha umugabane wacu kuba uwa mbere ugaburira amahanga umuriro w’amashanyarazi ariko ibyo byose birasaba ko tubanza gushakira amahoro n’umutekano Afurika, tugahagarika ubugizi bwa nabi. Nta gaciro n’icyubahiro bishoboka nta mahoro.”

Perezida wa Congo yavuze ko bimwe mu by’ibanze ngo icyo cyerekezo Afurika ishaka kigerweho byamaze gushyirwaho, nk’amasezerano ashyiraho isoko rusange, umushinga wo gushyiraho pasiporo imwe nyafurika n’ibindi.

Perezida Nguesso yavuze ko uyu munsi Afurika ifatwa nk’umugabane w’ikibi, ko nta makuru meza ayivugwaho nyamara ibihamya birimo n’icyorezo cya Covid-19, byaragaragaje ko ntaho ikibi kitaturuka.

Yavuze ko igitinyiro cya Afurika kizaturuka mu kwishakamo ibisubizo, ikihaza muri byinshi ihereye ku bukungu karemano ifite ku buryo aho umunyafurika anyuze agenda afite ishema.

Perezida Denis Sassou N’guesso yaherukaga mu Rwanda muri 2019. Mbere y’aho (muri 2010) Perezida Kagame na we yari yarasuye Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *