Ubufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byahagaritse inkunga bwahaga Niger
Ubufaransa n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byahagaritse inkunga irimo iy’amafaranga bwageneraga igihugu cya Niger nyuma yo guhirika ubutegetsi bwari buyoboye na perezida w’igihugu.
Iki gihugu kibarizwa mu burengerazuba bw’Afurika buherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu wari waratowe binyuze muri demokarasi.
Abdourahamane Tiani, umusirikare w’ipeti rya general wari ukuriye ingabo zirinda umukuru w’Igihugu niwe watangaje ko ahise ayobora igihugu, nyuma yihirikwa ku ntebe ry’ubutegetsi rya Perezida Mohamed Bazoum wafunzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, ku wa gatandatu, tariki ya 29 Nyakanga, Ubufaransa – bwakolonije Niger – bwasabye “ko itegeko nshinga rya Niger rihita risubirwamo”.
Iki cyemezo kibaye nyuma gato y’uko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uhagaritse ubufatanye mu by’umutekano muri Niger ku wa gatandatu, kandi utangaza ko utazongera gutanga inkunga y’amafaranga. Niger ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi kandi byakira miliyoni amagana y’amadolari buri mwaka mu mfashanyo.
Umuyobozi mukuru wa politiki y’ububanyi n’amahanga y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Josep Borell yagize ati: “Iki gitero kitemewe ku busugire bw’inzego za repubulika ya Niger ntikizagumaho nta nkurikizi ku bufatanye no ’gufatanya hagati y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Niger, mu bice bitandukanye byacyo.”
Itangazo rikomeza rigira riti: “Perezida Bazoum yatowe mu buryo bwa demokarasi; niwe kandi azakomeza kuba Perezida wenyine wemewe wa Niger. Agomba kurekurwa nta shiti kandi bidatinze.”
Ku wa gatandatu, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika (AU) wasabye ko abasirikare ba Niger “bahita basubira bidasubirwaho kandi bwangu mu kigo cyabo kandi bakagarura amategeko y’itegeko nshinga, mu minsi 15.
AU yihanangirije ivuga ko “izafata ingamba zikenewe, harimo n’ibihano bihanirwa abirengagije itegeko, mu gihe amategeko arengera umunya politike atubahirijwe.”
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, bombi bavuze ko bafite ubushake bwo gutera inkunga imiryango yo mu karere, harimo n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba, nibaramuka bahisemo gufatira ibihano Niger.
Ntiharamenyeka ibyitezwe ku gitutu mpuzamahanga cyagira kumyanzuro yafata ku bigometse ku butegetsi.
Nigeri yituriye hagati muri Afurika mu karere ka Sahel, kamaze kubona amashanyarazi menshi mu myaka yashize harimo nka Mali na Burkina Faso.
Mbere yo guhirika ubutegetsi, Niger yari inshuti ikomeye ya Amerika, Ubufaransa ndetse n’ibindi bihugu by’Uburengerazuba.