Abakinira ku ibendera ry’Igihugu bavuga amagambo adahuye RIB igiye kubahagurikira
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko umuntu ujya kurahirira gusezerana akavuga amagambo atariyo agamije gutebya aba ari gukora ibigize icyaha cyatuma afungwa imyaka ibiri.
Ibi Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda ubwo yari mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ aho yemeje ko guterera urwenya ku ibendera ry’igihugu bigize icyaha ndetse bishobora gutuma ubikoze afungwa imyaka ibiri.
Yagize ati “Hamaze iminsi hagaragara abantu bakoresha ibendera ry’igihugu mu buryo butari bwo akenshi ugasanga bashakira ubwamamare mu bikorwa nk’ibyo ngibyo.”
Akomeza agira ati “Hari abajya gusezerana nk’aho atasubiyemo ibyo bamubwira, agatangira kuvuga ibintu bidahuye afashe ku ibendera. Akabanza akihanangiriza umugore we ngo mbere y’uko mvuga ibi ngibi urahirire ko utazajya undebera muri telefoni. Njyewe ndi umuntu uri bugusezeranye uwo munsi nahita mbisubika.”
Murangira ati “Iyo urebye ibendera ry’igihugu iyo habaye umuhango runaka, uko riba ryubashywe ririnzwe, wajya kubona ukabona umuntu ararikoreraho ibintu ashaka….Icyo dushaka kubabwira nuko ibyo ari ibikorwa bigize ibyaha.”
Asobanura ko Ingingo ya 2 ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge aho umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona ibendera ry’igihugu ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarengeje imyaka ibiri.
Umuvugizi wa RIB, yavuze ko ababikoraga bitwaje ko batabizi cyangwa abari babigambiriye bakwiriye kubireka kuko bashobora kubihanirwa.