Ecuador: Fernando wiyamamarizaga ashaka kuba Perezida yarasiwe mu ruhame

Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Equador, yishwe arasiwe mu ruhame ubwo yarimo gushaka amajwi.

Uyu mukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya Ecuador yiyamamazaga avuga ko azarwanya ruswa n’udutsiko tw’amabandi.

Ku wa gatatu, nibwo Fernando Villavicencio, umwe mu bari bagize inteko ishinga amategeko y’igihugu, yagabweho igitero ubwo yavaga mu birori mu murwa mukuru Quito.

Ni umwe mu bakandida bake bavugaga ko hari isano riri hagati y’abanyabyaha n’abayobozi ba leta muri Ecuador.

Agatsiko k’abagizi ba nabi kitwa Los Lobos (ibirura) kavuze ko ariko kishe uyu mugabo.

Los Lobos ni agatsiko ka kabiri mu bunini muri Ecuador n’abanyamuryango bagera ku 8000, benshi muri bo bakaba bari mu buroko.

Aka gatsiko kagize uruhare mu mirwano myinshi yo muri gereza iherutse guhitana abantu benshi, aho imfungwa nyinshi zishwe bunyamaswa.

Bivugwa ko Los Lobos ifitanye isano na Cartel yitwa Jalisco New Generation Cartel (CJNG) ikorera muri Mexico, icuruza kokayine.

Los Lobos yivugiye ko ari yo nyirabayazana w’ubu bwicanyi, mu mashusho abayoboke bayo bashyize hanze.

Igihugu cya Ecuador cyari kizwiho umutekano usesuye ugereranyije n’ibindi muri Amerika y’Epfo, ariko ubugizi bwa nabi bwadutse mu myaka ishize, bitewe no kwiyongera k’udutsiko ducuruza ibiyobyabwenge twihuje n’utwo muri Colombia na Mexico.

Ubu bwicanyi buje habura igihe gito ngo amatora ya perezida abe, aho ikibazo cy’umutekano muke kiri kugaragara cyane.

Abakandida biyamamazaga bari umunani ariko uyu yishwe kubera kurahirira guhangana n’utu dutsiko tw’abacuruzi b’urumogi.

Fernando Villavicencio w’imyaka 59 wahoze ari umunyamakuru, yari yubatse afite umugore n’abana batanu gusa ntabwo yari mu bahabwa amahirwe yo gutsinda amatora.

Uyu mugabo ngo yarashwe amasasu atatu mu mutwe ubwo yari ageze imbere y’ishuri guhura n’abatora.

Abantu batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse birakekwa ko uwamurashe nawe yarashwe. Abantu icyenda bakomerekeye muri uku kurasana.

Perezida uri ku butegetsi, Guillermo Lasso, yavuze ko ubu bwicanyi bubabaje ndetse ko ababikoze bagomba guhanwa.

Abandi bakandida barimo Luisa González uhabwa amahirwe bihanganishije umuryango wa nyakwigendera,basabira ibihano abakoze ayo mahano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *