Pamella arifuza guherekeza umugabo we The Ben ufite igitaramo i Burundi
Uwicyeza Pamella uherutse kurushinga na The Ben imbere y’amategeko, yagaragaje ko yifuza guherekeza umugabo we mu bitaramo ateganya gukorera i Bujumbura ndetse yongeraho ko zahoze ari inzozi ze gusura iki gihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uwicyeza yagize ati “Ese wabyemera ko twazajyana? Nkunda u Burundi nahoze nifuza kubusura kuva kera.”

Ni ubusabe uyu mugore yahaga umugabo we bugaca amarenga ko aba bombi bashobora kuzaba bari kumwe i Bujumbura ku wa 1 Ukwakira 2023 mu gitaramo cyatumiwemo The Ben.
Uwicyeza Pamella avuze kuri ubu busabe mu gihe ku rundi ruhande umugabo we akomeje imyiteguro y’ibitaramo bibiri ateganya gukorera i Burundi ku wa 30 Nzeri 2023 mu gihe ku wa 1 Ukwakira 2023.

Byitezwe ko The Ben azabanza guhura n’abakunzi be mu gitaramo cya VIP kizabera ahitwa Eden Garden Resort ku wa 30 Nzeri 2023, kwinjira bizaba ari ibihumbi 100Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya Champagne.