Rayon Sports na Police Fc zabonye intsinzi ya mbere muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro, APR Fc iragorwa
Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Vision Fc mu mukino wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro cyo kimwe na Police Fc yakiraga Gorilla Fc, birangira Rayon Sports na Police Fc zitahanye intsinzi.
Ni mu mikino ine ibanza ya ¼ y’igikombe cy’Amahoro yatangiraga kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024.
Uretse umukino umwe wabereye ku itara, imikino itatu ariyo yahuje Rayon Sports na Vision FC, Police Fc na Gorilla Fc, na Bugesera Fc na Mukura Vs zabaye ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa naho uwa APR FC na Gasogi United utangira Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ku rundi ruhande ikipe y’Ingabo APR Fc yo yananiwe kwikura imbere ubwo yahuraga na Gasogi United bikaza kurangira amakipe yombi agiye miswi.
Ni mugihe kandi Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir kuri sitade ya Bugesera umukino nawo urangira amakipe yombi yanze kwisobanura anganya 0-0.
Umukino wa Rayon Sports na Vision FC wabereye kuri Stade Mumena, aho waje kurangira Rayon itsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Tuyisenge Arsene na Bugingo Hakim.
Naho Ismaira Moro we afasha Police Fc kuyitsindira ibitego 2-0 Gorilla Fc mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Umukino waje gukuriraho ni uwa APR Fc na Gasogi united utagize byinshi utanga n’ubwo APR Fc ariyo yagize amahirwe menshi ariko ntabyazwe umusaruro.
Kuko nko ku munota wa 59 usatira 60 Kwitonda Alain Bacca yahawe gutera penaliti ya APR Fc ariko umuzamu amubera ibamba ayikuramo agerageje gusubizamo umupira n’ubundi ayikuramo.
Byari biturutse ku ikosa Karenzi yarakoze, biturutse ku mupira mwiza Apam yaratanze kuri Bacca bikarangira Karenzi awukuyemo n’intoki bagahita batanga penaliti.
APR Fc yakomeje kugerageza ariko biranga, ndetse ikora n’impinduka ku bakinnyi irasimbuza, aho Bacca, Niyomugabo Claude, Bizimana Yanick basohokaga, bagasimburwa na Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Shaiboub kugira ngo barebe ko bataha intsinzi birangira byanze, umukino urangira amakipe aguye miswi.