Romeo Lukaku yiganye Luvumbu mu kwishimira igitego

Umubiligi Romelu Lukaku yiganye abarimo Héritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports, na we yikoma amahanga RDC ishinja “kuruca ikarumira ku bwicanyi” ivuga ko bukorerwa mu burasirazuba bwayo.

Lukaku usanzwe afite inkomoko muri RDC, ni we wishyuye igitego cya AS Roma ubwo iyi kipe yo mu Butaliyani yakinaga na Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi, mu mukino wa ⅛ cya UEFA Europa league.

Uyu rutahizamu ubwo yari amaze kwishyura icyo gitego ku munota wa 67 w’umukino, yacyishimiye yipfutse umunwa yanatunze intoki muri nyiramivumbi.

Ikimenyetso yakoze kirasa n’icyo Héritier Luvumbu yakoze ubwo mu mpera z’icyumweru gishize Rayon Sports yakinaga na Police FC, mbere y’uko iyi kipe ifata icyemezo cyo gutandukana na we mu maguru mashya.

Rayon Sports yasheshe amasezerano bari bafitanye nyuma y’amasaha make FERWAFA imuhanishije kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa bifite aho bihurira n’umupira w’amaguru.

Ikimenyetso cya Lukaku kandi kirasa kandi n’icyo abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya RDC bakoze ubwo bahuriraga na Côte d’Ivoire muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika, bwacya abaminisitiri bagize Guverinoma ya RDC bakagisubiramo ubwo bari bahuriye mu nama na Perezida Félix Tshisekedi.

Abanye-Congo bakomeje kwikoma amahanga, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje kotsa igitutu Guverinoma y’i Kinshasa ngo ijye mu mishyikirano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni ubusabe kugeza ubu RDC idakozwa, kuko ikomeje gushyira imbere ingufu za gisirikare nk’inzira yayifasha gushyira iherezo kuri M23 bamaze imyaka irenga ibiri barwana.

Kuri ubu imirwano ikomeye hagati y’impande zombi iracyajya mbere mu burasirazuba bwa RDC, aho impande zombi zisa n’izamaze gushyira ingufu ku mujyi wa Sake zimaze icyumweru zihanganiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *