Bugesera: Imyiyereko idasanzwe yo gusoza amahugurwa ya Polisi yemeje abayobozi-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nzeri 2023, Hasojwe amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi mu Karere ka Bugesera.

Ni amahugurwa yasojwe akaba yari yitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred arikumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP FĂ©lix Namuhoranye.

Aya mahagurwa yaberaga mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CCTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, aho yitabiriwe n’abagera kuri 228.

Bamwe mu bapolisi bahuguwe babashije kugaragaza ibyo bigiye muri ayo mahugurwa, harimo imyitozo iri ku rwego rwo hejuru muri iyo tukaba twavugamo nko kurasa, kugendera ku migozi, kumena amabuye, gucungira umutekano mu mazi, no kumenya kurwanya umwanzi mugihe ahuye nawe nta gikoresho cy’akazi afite.

Abayobozi bareba imyitozo ya polisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *