Polisi y’u Rwanda iri gutanga akazi ku muntu wo kwita ku isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gushaka umuntu wo kuzajya yita ku isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko kugira ngo uhabwe ako atari buri wese kuko hari ibyo ukwiriye kuba wujuje birimo no kuba uri Umunyarwanda.

Ikindi n’uko Ibaruwa isaba akazi yandikirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda.

Usaba ako kazi agomba kuba azi gusoma no kwandika. Akaba kandi afite ubuzima buzira umuze.

Ikindi umuntu asabwa ni uko agomba kuba afite icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifgatire, ndetse by’aba akarusho akaba yarigeze kuba yarakoranye n’inzego zishinzwe umutekano.

Aka kazi gasabwa, abagasaba bagomba kutarenza tariki 5 Werurwe 2024.

N’ubwo hatangajwe ko hakenewe abakozi ntihatangajwe umubare ukenewe muri ako kazi.

Gusa Polisi y’u Rwanda ivuga ko abazaba bujuje ibisabwa aribo bazatangazwa ku rutonde ruzashyirwa hanze.

ITANGAZO:

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *