Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania yapfuye

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Kabiri wa Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare afite imyaka 99 y’amavuko.

Mwinyi yayoboye Tanzania imyaka 10, hagati ya 1985 na 1995. Mbere yaho yari yarabanje kuba Visi-Perezida wa Tanzania ndetse na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ni we wemeje inkuru y’urupfu rwe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko yaguye mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital by’i Dar es Salaam, aho yavurirwaga kanseri y’ibihaha.

Yunzemo ati: “Mu izina rya Guverinoma ya Repububulika yunze ubumwe ya Tanzania, nihanganishije umuryango, abavandimwe, incuti ndetse n’abanya-Tanzania bose ku bw’aya makuba akomeye yagwiririye igihugu cyacu”.

Perezida Samia Suluhu yahise ashyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi. Muri icyo gihe amabendera y’igihugu agomba kururutswa akagezwa mu cya kabiri uhereye ku wa 1 Werurwe.

Biteganyijwe ko Mwinyi azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe, ahitwa Unguja mu birwa bya Zanzibar.

TALKING POINT : Mwinyi's remarks cannot be pointing to something sinister |  The Citizen
Hassan Mwinyi apfuye afite imyaka 99

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *