Kenya: Perezida Ruto yashyizeho abagore 10 ba Ambasaderi ku munsi wabahariwe

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore, Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho aba Ambasaderi 10 b’abagore n’abadepite batandatu.

Yavuze ko aba bagore bahawe akazi biri mu mbaraga Guverinoma ya Kenya iri gushyira mu gushima uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu.

Perezida Ruto avuga ko Guverinoma iri gushyira imbara mu bari n’abategarugori

Ubwo yari kuri Stade Moi i Embu, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Perezida Ruto yavuze ko guverinoma izakomeza gutera inkunga abagore mu nzego zose z’igihugu.

Ruto ati: “Uyu munsi, nashyizeho abagore icumi nkaba ambasaderi abandi batandatu nk’ababadepite mu rwego rwo gushimira uruhare rwabo mu gihugu.”

Amazina y’abahawe akazi n’ibihugu bazakoreramo ntibirashyirwa ahagaragara.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubuyobozi bwe bukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo by’umugore bihabwe uburemere bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *