Abayisilamu mu Rwanda babujijwe kwidagadura ku munsi wa Eid Al-Fitr

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, ari umunsi w’ikiruhuko cyo kwizihiza Eid al-Fitr no gusoza Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ku Bayisilamu.

Ubutumwa bw’integuza bwatanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, bugaragaza ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan “Eidil Fitri 2024”, uzaba ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024.

Isengesho ry’uwo munsi rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo (6:30).

Ubuyobozi bwa Abayisilamu mu Rwanda bwatangaje ko kubera igihugu kiri mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi nta birori byo kwishima no kunezerwa bizaba nk’uko byari bisanzwe ku munsi wo gusoza igisibo wa Eid al Fitr (irayidi) kuri uyu wa Gatatu.

“Ibijyanye n’ubusabane n’uburyo twajyaga twizihiza ntabwo byemewe kuko hari amabwiriza ahari agaragaza ko bitemewe kuko turi mu gihe cy’icyunamo. Abayisilamu bakwiriye kubyitwararika bagakora gahunda zijyanye no gusenga.”

Byongeyeho ko “Isengesho ry’irayidi rizaba mu gitondo kugira ngo rishobore no gufasha n’izindi gahunda zihari zijyanye no kwibuka.”

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yavuze ko Abayisilamu bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na MINUBUMWE muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *