Eddy Kenzo yaje i Kigali mu gushyigikira mugenzi we Platini P

Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya mugenzi we wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys Platini P.

Eddy Kenzo akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe yabajijwe ku mubano we na Minisitiri Phiona Nyamutooro aryumaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024, nibwo umuhanzi Eddy Kenzo yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Akigera mu Rwanda, uyu muhanzi yakiriwe na Platin P wamutumiye mu gitaramo aho yari aherekeje n’ababanyamakuru.

Platini P ufite igitaramo niwe wakiriye Eddy Kenzo ku kibuga cy’indege

Ubwo yasohokaga mu kibuga cy’indege, Eddy Kenzo yahawe ikaze n’abakobwa beza bari bamuzaniye indabo aho bari kumwe na Platini wamutumiye mu gitaramo ’Baba Xperience’.

Mbere y’uko ava aho, Eddy Kenzo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yabajijwe ku mubano we na Minisitiri Phiona Nyamutooro, akaryumaho.

Umunyamakuru yabanje kwifuriza ibyiza Phiona Nyamutooro aho yamwise umukunzi wa Eddy Kenzo, ibintu ubona ko byahise bitungura uyu muhanzi maze akabura icyo asubiza.

Nyuma yo kumara akanya acecetse, Eddy Kenzo yibutse ko ari mu kiganiro n’itangazamakuru maze ashimira uwo munyamakuru wari umaze kwifuriza Minisitiri Phiona Nyamutooro ishya n’ihirwe.

Akimara kumushimira, umunyamakuru na we yahise amubaza niba Minisitiri Phiona Nyamutooro yaba ari umukunzi we koko.

Mu ijwi ririmo gushihura uwari umubajije, Eddy Kenzo ntiyagize icyo atangaza ahubwo yababwiye ko ari i Kigali kubera igitaramo aho kuba iby’umuryango we.

Yagize ati “Ahh [mu ijwi ritsindagiye] nshuti yanjye, ndi hano kubera igitaramo.”

Kenzo akomeje guhakana amkuru yose amusunikira mu rukundo na Minisitiri Phiona Nyamutooro uherutse guhamagarirwa inshingano nshya muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda atinzeho nyuma y’uko yabanje guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutooro mu irahira rye ku mwanya mushya yahawe na Perezida Museveni.

Eddy Kenzo ari kubarizwa i Kigali

Photo: INYARWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *