Inyama yahagamye umusore kugeza imuhitanye

Umusore wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu witwa Habanakize Etienne yamize inyama y’inka itogosheje iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana.

Uwo musore w’imyaka 24 y’amavuko, yageze muri imwe mu ma resitora iherereye mu Mudugudu wa Nsakira, Akagari Ka Bukinanyana muri uwo Murenge wa Jenda, atumiza amafunguro ariho n’inyama y’inka itogosheje, mu kuyimira ihera mu muhogo, ananirwa kuyimira cyangwa kuyicira kuko yari yahagamye mu muhogo, imuheza umwuka kugeza bimuviriyemo gupfa.

Amakuru avuga ko abari muri iyi resitora babanje gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwa Habanabakize gusa ntibyakunda.

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko ikimara kumuniga yahise yikubita hasi maze abantu bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayiruka biranga.

Yagize ati: “Yarimo arya ayo mafunguro harimo n’inyama yari yatumije muri iyo resitora. Ikimara kumuniga yituye hasi, abari hafi ye babibonye bagerageza kumufasha ngo barebe ko iva mu muhogo yari yahagamywemo biranga, bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda Niyonsenga Jeanne d’Arc, wemeje iby’amakuru y’urupfu rw’uyu musore, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ati: “Bikimara kuba abaturage baradutabaje mu masaha y’umugoroba. Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka”.

“Amakuru twamenye ni uko muri uko kurya ayo mafunguro yari kumwe na bagenzi be b’inshuti ze. Na bo barimo barira muri iyo resitora. Za resitora zo muri kano gace n’ubwo inyinshi ziciriritse, nta kindi kibazo cy’abaziburiramo ubuzima biturutse ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bayafatiyemo twari twagahuye na cyo, uretse icy’uyu musore.

Yagiriye inama abaturage ko mu gihe bari gufata amafunguro bajya babikorana ubwitonzi n’ubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ko ari ko mu gihe abantu bafata amafunguro bajya batapfuna bitonze, mu kwirinda ingaruka yabagiraho.

Ati: “Twibutsa abaturage ko mu gihe bafata amafunguro, bajya babikorana ubwitonzi. Nubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ariko ni byiza ko abantu mu gihe bafungura bajya batapfuna neza amafunguro, mu kwirinda ingaruka yabagiraho”.

Habanabakize Etienne yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *