Wayne Rooney yinjiye mu kibazo cya P. Diddy

Mu gihe ibibazo bikomeje kwisukiranya bivuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirega umuraperi, Sean ‘Diddy’ Combs uzwi nka P. Diddy, hari amashusho yongeye kugaragara yerekanye uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Manchester United n’Ubwongereza, Wayne Rooney wasabwe gutanga amadorari ibihumbi 150 yo kurara hamwe mu kirori na Diddy.

Rooney yabashije gutsindira umwanya wo kumarana wikendi yose na Diddy i New York n’uyu mukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru, ni mu birori byo guhatanira umwanya wo gupiganwa warurimo ibyamamare byinshi birimo na David Beckham ubwo imikino y’igikombe cy’Isi muri Gicurasi 2006 yaririmbanyije. 

Muri ibyo birori, Diddy yashimangiye ko azashyira itafari rye ku mupira w’amaguru, yemeza ataka avuga ko Wayne Rooney ‘azaba umuntu udasanzwe’. 

P. Diddy mu ijambo rye yagize ati “Amaze kuza i New York, birashoboka ko twazaba ‘abyara’. Bizaba ari ibirori bidahagarara hamwe n’abagore benshi,”

Yongeyeho ati “Ndagusezeranyije ko….(Ibintu tundikira hano) Ko bizabyuka kuwa gatatu uryamye iruhande rwanjye.”

Kanda hano urebe amashusho: https://x.com/StokeyyG2/status/1841512825941803336?t=pHVWufACM-o-rQcmPF-psA&s=19

Ni amashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga atangira agaragaza uyu muraperi uzamuka kuri rubyiniro aho yari yatumiwe kwifatanya na Beckham, wari wateguye ibirori by’ibyamamaye mu nzu ye i Hertfordshire. 

Diddy agira ati: ‘Sinshaka kukubuza amahwemo, ariko ndi mu bihe byo gutanga […] kandi ndashaka guteza cyamunara ikintu.

‘Kuba ntamarana umwanya munini hano, kandi sinzi muby’ukuri, niba utsinze ubona amahitamo yawe umwe cyangwa undi. Guhitamo A ni wikendi iwanjye i Hamptons, abakozi bose, ku mazi, East Hampton, New York bazaba bahari.’ P. Diddy 

Yongeyeho ati: “Umubare wa kabiri ni amasomo ya sitidiyo hamwe nanjye i New York, cyangwa London nzagukorera inyandiko hamwe n’abana bawe. Cyangwa nimero ya gatatu n’ijoro rimwe na Diddy, kuwa gatandatu n’ijoro i New York. Kandi ndagusezeranije, ibyawe (…) bizabyuka ku wa gatatu, uryamye iruhande rwanjye.”

Nyuma yuko ibyamamare byinshi bitandukanye bihisemo A-Urutonde rw’abarimo Sharon Osbourne batangiye gupiganira isoko, Rooney yatsinze yemera gutanga amadorari y’Amerika 150.000, kugirango abashe kuzazana n’inshuti muri ibyo birori.

Nk’uko Diddy yaje kubitangaza ngo umugore wa Rooney Coleen ngo yaje kubuza umugabo we kwitabira iryo joro mu gusohokera i New York ari kumwe na Diddy. 

Diddy yatawe muri yombi mu kwezi gushize ashinjwa gusambanya abari abakozi be mu nzu ye, gusahura, no gutwara abantu akabakoresha uburaya n’ibindi.

Bivugwa ko yakoze ibirori birimo ibiyobyabwenge bitemewe, abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure, ku buryo ntawari wemerewe kugaragaza ibiri kubera aho n’abakora imibonano mpuzabitsina.

Umushinjacyaha Tony Buzbee yavuze ko imanza nyinshi zishinja ibirego bigera ku 120 bizavugwa izina kurindi naba nyiri rugo’ kimwe n’amasosiyete y’abantu ku giti cyabo bari bazwi muri iki Cyumweru kandi bose bafite aho bahuriye n’ibyaha Diddy ashinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *