Musengamana Béatha waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu ihenze i Kamonyi (Amafoto)
Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda’ yifashishijwe cyane mu kwamamaza Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka yahawe inzu nziza mu karere ka Kamonyi.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo igakundwa cyane mu gihe cyo kwamamaza ,Béatha yaje gushimwa na benshi kugeza aho aherewe inzu.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Béatha yagize ati “Hari amashimwe atandukanye ariko kugeza ubu ikinini ndi kwishimira ni inzu yuzuye, n’ubu sindiyumvisha ko ari njye uri gutaha muri iyi nzu.”
Béatha n’itsinda ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ baririmbana, basanzwe batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Kidahwe ari naho uyu mugore yubakiwe inzu.
Yigeze kuvuga ko yakuranye impano yo kubyina, bituma akurira mu matorero atandukanye arimo Itorero ry’Akarere ka Kamonyi.
Mu gihe Musengimana yari amaze kwimukira mu Kagali ka Kidahwe aho yubatse, inganzo yakomeje kumukirigita atangira gushakisha abo bafatanya, aza guhura n’Itorero bakorana mu 2023.