Abandi Banyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
Abanyarwanda bagera kuri 642 bari bamaze igihe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barafashwe bugwate na FDLR bongeye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Mu masaha ashyira Saa Sita z’amanywa zo ku wa 22 Gicurasi 2025, ni bwo bakiriwe ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye itangazamakuru ko abatashye bose ari 642 babarirwa mu miryango 232.
Biteganyijwe ko bose bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi.
Ku nshuro ya mbere hatahutse Abanyarwanda 360, bajyanwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, ariko icyiciro cya kabiri cy’abatahutse bari 796 bose bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Abanyarwanda basaga 2,500 nibo bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.




