Miss East Africa yasinye amasezerano na Wasafi Media Group iyoborwa na Diamond

Nyuma y’ibiganiro byahuje Jolly Mutesi na Diamond mu minsi ishize, Wasafi Media Group yamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Miss East Africa, kimwe mu byo bumvikanye ni uko aricyo gitangazamakuru kizajya gitambutsa ibikorwa byose by’iri rushanwa.

Miss Mutesi Jolly yasuye Diamond Platnumz mu biro bye

Ni amasezerano yasinyiwe muri Tanzania kuri uyu wa 28 Nzeri 2021. Ku ruhande rwa Miss East Africa hari umuyobozi mukuru w’iri rushanwa, Rena Callist na Visi Perezida we Jolly Mutesi.

Ku ruhande rwa Wasafi Media Group hari Jamar April ushinzwe Ibikorwa muri Wasafi Media na Nelson Kisanga ushinzwe ibiganiro kuri Wasafi FM.

Basinye aya masezerano mu gihe byitezwe ko abakobwa bahatanira ikamba rya Miss East Africa bazagera muri Tanzania aho rizabera tariki 29 Ukwakira 2021.

Miss East Africa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500$, arenga 1.500.000 Frw.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000$, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000$, arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika; Tanzania, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Réunion, Djibouti, Mauritius, Eritrea, Sudani y’Epfo, Malawi na Madagascar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *