Miss Mutesi Jolly yasuye Diamond Platnumz mu biro bye

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yasuye umuhanzi Diamond Platnumz baganira ku bufatanye mu irushanwa rya Miss East Africa ari gutegura.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Mutesi Jolly yagize ati: “Kuri iki gicamunsi twashimishijwe, no gusura mu biro umuririmbyi mpuzamahanga akaba n’umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnumz kugira ngo tuganire ku bufatanye Wasafi Media ishobora kugira n’irushanwa rya Miss East Africa 2021/2022. Mwakoze kutwakira kandi twizeye ubufatanye bukomeye”.

Mutesi Jolly uherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021.

Yagiye abonana n’abayobozi bakomeye batandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha no gushakira amaboko iri rushanwa ryari ryarahagaze.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 6 byo muri Afurika y’Uburasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera mu kwezi kwa Nzeri 2021.

One thought on “Miss Mutesi Jolly yasuye Diamond Platnumz mu biro bye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *