Umukinnyi wa filime Jamie Foxx amaze igihe arembeye mu bitaro

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’umunyamerika Jamie Foxx amaze icyumweru arembeye mu bitaro bya Altanta muri leta ya Georgia.

Inkuru y’uburwayi bwe yatangajwe n’umukobwa we Corinne Fox avuga ko Se amaze iminsi arwaye ariko ari kwitabwaho n’abaganga.

Ati “Abaganga bari gukora ibizamini kandi baracyagerageza kureba neza ikibazo yahuye nacyo.”

Foxx w’imyaka 55 arwariye muri Atlanta aho yari amaze iminsi yaragiye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Back in Action’ ahuriyemo n’abarimo Cameron Diaz na Glenn Close.

Jamie Foxx Hospitalized For Undisclosed 'Medical Complication' – Billboard
Umukinnyi wa filime Jamie Foxx amaze icyumweru arembye

Kugeza ubu ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi filime ya Netflix byabaye bihagaze biteganyijwe ko bizasubukurwa mu cyumweru gitaha.

Jamie Foxx yamamaye mu filime zitandukanye zirimo nka Day Shift, The amazing Spider-Man 2, White Down n’izindi nyinshi byiyongera ku ndirimbo yagiye akora zigakundwa bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *