Ibyishimo byajemo amarira! Bashatse kureba Perezida Kagame bahanuka ku igorofa

Abantu 12 nibo bamaze kumenyekanye ko bavunikiye mu mubyigano ubwo bashakaga kureba Perezida Kagame aho yarageze Nyabugogo avuye i Rubavu gusura abaturage bagizweho ingaruka y’ibiza.

Ubwo umukuru w’igihugu yageraga mu gace ka Nyabugogo ahagana ni mugoroba yasohotse ashaka gusuhuza abaturage, benshi bari bamwishimiye kongera kumubona ariko kubera umubyigano washakaga kumureba haje kuvamo abakometse bahanutse ku igorofa.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rigira riti “Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu, watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.

Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 12 barimo abagore bane, n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu Bitaro bya CHUK, Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubakurikiranira hafi.

Umujyi wa Kigali wihanganishije abaturage bagize ibyago byo gukomereka ndetse n’imiryango yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *