Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Atomike

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabonanye na Dr. Lassina Zerbo, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike na Dr. Fidel Ndahayo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo. Mu byo baganiriye harimo akamaro k’ingufu za nikeleyeri ku hazaza ha Afurika.

Iki kigo gifite intego yo guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za atomike hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu nshingano iki kigo gifite harimo kugira inama Leta mu bijyanye n’ingufuza atomike, guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufuza atomike, kugena imikoreshereze y’amashanyarazi aturuka ku ngufu za nikeleyeri n’indi mikoreshereze  y’ingufu za atomike mu buryo bw’amahoro.

Kinashinzwe guteza imbere, gufasha mu kubaka no mu kubungabunga inyubako zikorerwamo ibikorwa bibyara ingufuza nikeleyeri hagamijwe gutunganya ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bibyara n’ingufu za atomike.

Mu biganiro byahuje impande zombi baganiriye ku kamaro ka hazaza muri Afurika mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri ndetse n’uburyo hashorwamo imari mu kongera ubushobozi kugira ngo bungukire ku guhanga udushya, harimo no guteza imbere ikoranabuhanga rito ryayo.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Dr. Lassina Zerbo, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike

Iki ni ikigo kirebererwa na Perezidansi ya Repubulikao

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Perezida Kagame kandi yanakiriye Bill Woodcock, Umuyobozi Mukuru wa Packet Clearing House (PCH) umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta utanga ubufasha ku bijyanye n’ibikorwaremezo bya internet, baganira ku iterambere rirambye ku bikorwa byayo isanzwe ikora.

Perezida Kagame yakiriye kandi Bill Woodcock, Umuyobozi Mukuru wa Packet Clearing House (PCH)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *