Rutsiro: Abayobozi ba Karere baherutse kwiba imyambaro y’abahuye n’ibiza birukanwe mukazi burundu

Abayobozi bakoreraga mu Karere ka Rutsiro barimo abakorerwa urwego rwa DASSO 2, umushoferi utwara imodoka y’Akarere n’abandi bakozi babiri, baherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imyenda n’inkweto yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza, birukanwe burundu mu kazi.

Abo bantu uko ari batanu batawe muri yombi tariki 14 Gicurasi 2023, nyuma yo kumenya amakuru ko bibye imfashanyo y’imyenda n’inkweto byari bigenewe imiryango yibasiwe n’ibiza, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Abari mu rwego rwa DASSO bahise bafatwa ni uwitwa Ndungutse Jean Pierre na Muhawenimana Claudine n’umushoferi witwa Muhire Eliazar bahise birukanwe burundu.

Inama y’umutekano itaguye y’aka karere ka Rutsiro yateranye ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2023 yemeje ko Mujawamariya Nathalie, umusigire mu ishami ry’ubuhinzi akaba ashinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugénie, ushinzwe Amakoperative mu Karere nabo birukanwa.

Amakuru avuga ko Akarere kagiriwe inama yo kwirukana burundu bariya bakozi kabone n’ubwo Inkiko zitarabahamya ibyaha bakekwaho.

Uwamahoro Eugénie w’imyaka 36 ushinzwe Amakoperative bivugwa ko ari kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cy’inda yari atwite yavuyemo.

Nk’uko byatangajwe na RIB ngo itabwa muri yombi ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gutanga imyenda, babonye ko hari ibyagiye binyerezwa ku ruhande batanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirabikurikirana zisanga koko yaribwe.

Imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi (tariki 2-3 Gicurasi, 2023), yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 135, Guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi, ndetse ubu haracyakusanywa n’izindi nkunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *