Abarenga 60 b’Abanyeshuri bajyanywe mu bitaro bazira uburozi

Bivugwa ko abakobwa b’abanyeshuri barenga 60 baturiye Amajyaruguru yo muri Afuganistani bajyanwe mu bitaro bitewe n’uburozi batewe mu ishuri.

Abayobozi bavuze ko nyuma yibyabaye abakobwa bajyanywe ku bitaro kugira ngo bitabweho kandi ubu bameze neza.

Uburozi bwibasiye ishuri ry’abakobwa mu ntara ya Sar-e Pol yo muri Afuganistani, buje nyuma y’igenzura rikomeye ryakoze mu burezi bw’abakobwa mu gihugu cyugarijwe n’intambara kuva abatalibani bagifata.

Abatalibani babujije abanyeshuri benshi b’abakobwa b’ingimbi kuva mu ishuri bakarenga icyiciro cya gatandatu kugeza muri kaminuza. Abagore kandi babujijwe kugera ahantu hateranira abantu benshi, harimo parike, n’uburyo bwinshi bwo kugora akazi.

Ibi bibaye nyuma y’ibitero by’uburozi byibasiye amashuri y’abakobwa muri Iran gisanzwe ari igituranyi.

Umuvugizi wa polisi ya Sar-e-Pol, Den Mohammad Nazari yagize ati: “Bamwe mu bantu batazwi binjiye mu ishuri ry’abakobwa … riherereye mu karere ka Sancharak .. maze banyanyagiza uburozi mu mashuri, ubwo abanyeshuri b’abakobwa binjira mu ishuri basanze barozwe.”

Icyakora cyo uwo muvugizi ntiyatangaje uburozi bwakoreshejwe n’abo bagizi ba nabi cyangwa nimba ariyo yabaye intandaro yibyabaye.

Nazari yaje kuvuga ko abo bakobwa b’abanyeshuri baje kujyanwa kwa muganga kugirango bitabweho kuri ubu ubuzima bwabo bukaba bukomeje kugenda neza.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko kugeza kuri ubu nta muntu n’umwe wabigizemo uruhare kubyabaye wafashwe ngo abiryozwe.

Leta ya Afuganistani yagiye igaragara ishyigikiwe n’amahanga, habayemo ibitero byinshi by’uburozi, aho byinshi byakekwaga harimo na Gaz bikaba ari nabyo bikekwa kuri abo bakobwa bw’abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’abatalibani bwabujije abanyeshuri benshi b’abakobwa kujya mu mashuri yisumbuye na kaminuza kuva yafata ubuyobozi mu 2021, ibintu byakomeje kwamaganira kure n’ibihugu by’amahanga n’Abanyafuganistani benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *