Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo yatangiye imirimo mishya-AMAFOTO

Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahererekanyije n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya atangira imirimo mishya.

Ni nyuma yaho Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akoze impinduka mu nzego z’umutekano kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena 2023. Aho yagize Lt Gen Mubarakh Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda amusimbuje Gen Jean Bosco Kazura warumaze igihe kuri uwo mwanya.

Gen Jean Bosco Kazura ahererekanya ububasha na Lt Gen Mubarakh Muganga wamusimbuye

General Jean Bosco Kazura wari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasimbuwe kuri uwo mwanya na Lt Gen Mubarakh Muganga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura habaye umuhango wihererekanyabubasha hagati ya Lt Gen Mubarakh wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na General Jean Bosco Kazura asimbuye.

Lt Gen Mubarakh kandi yanahererekanyije ububasha na Major Gen Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Lt Gen Mubarakh Muganga ahererekanya ububasha na Major Gen Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda mugihe yarasanzwe ari n’umuyobozi w’ikipe ya APR Fc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *