Umukobwa w’imyaka 16 yiyahuye nyuma yo gusambanywa na Shebuja

Umukobwa w’imyaka 16 uzwi ku izina rya Olayemi Agbeloba, yiyahuye nyuma yuko umugabo warusanzwe ari shebuja uzwi ku izina rya Ajibode bivugwa ko yamusambanyije murugo.

Aya mahano ngo yabereye aho uyu muryango warusanzwe utuye ahitwa Eruwa, mu gace ka Ibarapa gaherereye mu gace Leta ya Oyo, mu gihugu cya Nigeria.

Ikinyamakuru Punch dukesha iy’inkuru kivuga ko Ajibode, usanzwe ari umucuzi w’ibyuma, nyuma yo gukora icyaha, yavuze ko azica uwo mwana muto w’umukobwa mugihe cyose azaramuka agaragaje ibyabaye abibwira umuntu uwari we wese.

Kugeza ku rupfu rwe, bivugwa ko Agbeloba yari umwe mubafashaga mu mirimo Ajibode warusanzwe atunganya ibyo byuma kandi yabanaga nawe murugo nkaho bashakanye ku buryo yashoboraga no kumufasha gukora imirimo imwe n’imwe yo mu rugo.

Mu gihe yavugaga ku byabaye, se w’umwana w’umwangavu wapfuye, Sunday Agbeloba, yavuze ko kuva yabimenyesha kuri sitasiyo ya Polisi ya Eruwa; yabonye ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi, gusa Se w’umwana wahohotewe yatangaje ko yagiye yigamba ko ubutabera butazatsinda muri iki kibazo.

Uyu mubyeyi w’umwana abisobanura avuga ati “Olayemi yagiye mu rugo rw’umugore wa Ajibode mu ntangiriro z’uyu mwaka kuko jye n’umugore wanjye twahisemo ko agomba kujya kwiga imirimo y’imyuga. Yari amaze amezi agera kuri atandatu abana na Ajibode n’umugore we mu rugo rumwe, mu buryo butunguranye, batubwiye ko yapfuye.

Akomeza agira ati “Nyuma, twumvise Ajibode ko yasambanyije umukobwa wanjye nyuma yo kwibuza ubuzima. Ibi byemejwe n’abaganga bo mu bitaro yajyanyweho kuvurirwa nyuma yo ngusanga ko yanyoye umuti wica udukoko. Mu bitaro, twabwiwe kandi ko mbere yuko umukobwa wanjye apfa, yavuze ko Ajibode yamusambanyije ku gahato kandi ari byo byatumye anywa umuti wica udukoko.

Uyu mugabo yaje kuvuga ko yaje kujya kubimenyesha kuri sitasiyo ya Polisi ya Eruwa uwakoze icyaha arafatwa gusa nyuma azakurekurwa. Ngo nyiri gukora amahano Ajibode yaje kwigamba avuga ko aziranye n’abantu kandi ko ntacyo bazamutwara. Uwo mubyeyi w’umwana we hakwiriye gukora ubutabera kuko umwana we yasambanyijwe kugezaho yiyambuye ubuzima akiyahura kandi ko akomeje kwidegembya.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe imibanire y’abaturage mu gace ka Oyo (PPRO), DSP Asewale Onifeso yemeje ibyabaye, yavuze ko nyuma hazatangazwa amakuru mashya bitewe n’ibizaba byavuye mu iperereza rigikomeje kuri icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *