Ariane Grande n’umugabo we Dalton Gomez bamaze gutandukana

Umuhanzikazi Ariana Grande n’umugabo we Dalton Gomez bamaze gutandukana kuva muri Mutarama, aba bombi bakaba bateganya kugana inzira yo kugana inkiko bagasaba gatanya.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru yagiye hanze mu mpera za wikendi dusoje yerekanye Ariana wari witabiriye imikino i Wimbledon atambaye impeta y’ubukwe.

Dalton Gomez

TMZ ivuga ko Ariana na Dalton bagerageje kwiyunga mu mezi ashize, ariko birananirana. Ariana na Dalton umwuka mubi wo kubatandukanya watangiye mu Kuboza, ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho “Wicked.”

Amakuru kandi ko ibibazo byari byaratangiye mbere yaho. Gusa bakomeje kuba inshuti kandi baracyavugana kuri terefone, ariko ibyerekeye ubukwe bwabo bwajemo agatotsi.

Muri Gicurasi 2021, abashakanye basezeranye mu muhango wabaye mu bwiru mu rugo rwa Ariana i Montecito.

Ariana Grande and Dalton Gomez 'ready to start a family'

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *