Ubuholandi bwafashe umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Buholandi hafatiwe undi Munyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitangazamakuru byo mu Buholandi bitandukanye, bibitangaza ko uyu mugabo w’imyaka 64, utatangajwe amazina ye, amakuru y’itabwa muri yombi kwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024.

Yari atuye mu gace k’ahitwa Ede,muri komine ibarizwa mu mujyi rwagati w’Ubuholandi.Yafashwe n’itsinda mpuzamahanga rishinzwe ibyaha (TIM).Bivugwa ko yimukiye mu Buholandi mu 1998 avuye mu Rwanda aho yavukiye.

Arakekwaho ubufatanyacyaha muri Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside ndetse hakaniyongeraho ibyaha by’intambara birimo gusahura no gusenya imitungo mu bice bitandukanye yagendagamo.

Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwari rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi , ariko ngo ntibyakorwa kubera ubwenegihugu yari afite bw’Ubuholandi.

Si ubwa mbere mu Buholandi hafatiwe abacyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi , kuko no muri Werurwe 2019, bwataye muri yombi Venant Rutunga wahoze ayobora Ikigo cy’Ubushakashatsi cya ISAR Rubona giherereye mu karere ka Huye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Ni nyuma y’inyandiko y’ibirego yatanzwe n’ishami rishinzwe gukurikirana abashinjwa Genoside bo mu Rwanda (GFTU).Mu 2021 Ubutabera bw’u Buholandi bwamwohereje mu Rwanda kugirango ariho aburanishirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *