Bien Aime warugize itsinda rya Sauti Sol yahigiye gushimisha Abakunzi be i Kigali-AMAFOTO

Umuhanzi Bien Aime Baraza wamenyekanye nka Bien Aime mu muziki yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo yatumiwemo cyiswe Marnaud Music Therapy cyateguwe na Dj Marnaud.

Umuhanzi Bien Aime wayobotse inzira yo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye yavuze ko yishimiye ko yongeye kugaruka mu Rwanda kandi akaba yiteguye yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo yatumiwemo n’umuvangamuziki umaze kubaka izina mu Rwanda Dj Marnaud.

Ati “Abakunzi banjye bankundaga muri Sauti Sol n’ubundi ndabizi ko ntaho bagiye, rero ndabifuza ko muza tukazatarama.”

Bien Aime yishimiye kuba yongeye kugaruka mu Rwanda yaratangiye kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye

Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga kikazatangira ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kikazabera muri mu Mujyi rwagati ku nyubako ya Kigali City Tower.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yarihamirije ko yatangiye urugendo rwo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye atakiri mu itsinda rya Sauti Sol.

Uyu mugabo ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘No body’ yakoranye n’umuraperi Darassa wo muri Tanzania yavuze ko ari ibintu bitoroshye ariko yizera ko bizagenda neza.

Ati “Nibyo natangiye inzira yo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye ariko biragoye kuko nk’izina twari dufite nk’itsinda kurigira biragoye ariko buhoro buhoro njyewe n’umugore wanjye usanzwe ari n’umujyanama wanjye bizagenda neza, ndiyizeye kandi siniteze kureka umuziki.”

Bien Aime waherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize mu gitaramo cyo kwita Izina cyabereye muri Bk Arena yahishuye ko hari n’abahanzi Nyarwanda afitanye imishinga yo gukora imiziki n’abarimo nka Mike Kayihura bazanaririmbana mu gitaramo kimwe, Bruce Melodie n’abandi.

Bien Aime watangiye kwikorana yahishuye ko afitanye imishinga n’abahanzi Nyarwanda

Muri iki gitaramo kandi byitezweko kizaririmbirwamo uburyo bw’umuziki w’umwimerere (Live), kizagaragaramo n’undi muhanzi ukunda kwibanda ku injyana gakondo ariwe Ruti Joel.

Ku ruhande rwa Dj Marnaud usanzwe ari Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Heineken ikaba n’umuterankunga mukuru w’igitaramo yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bazitabira igitaramo cye barikumwe n’umuhanzi ukomeye ukomoka muri Kenya Bien Aime.

Dj Marnaud asanzwe ari Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Heineken mu Rwanda

Ikigo cya MTN Rwanda nacyo cyifuje gutanga umusanzu muri iki gitaramo kivuga ko impamvu nyamukuru yabateye gutera inkunga igitaramo cya Dj Marnaud ari uko babona ari ngombwa ku muntu nka Marnaud kubera ubuhanga bwe mukazi akora, ibi ariko uwari uhagarariye MTN Rwanda avuga ko banabihuza n’isabukuru y’imyaka 25 bamaze bashinje imizi mu Rwanda nk’Itumanaho rirambye kandi rikaba rukomeje gukataza mu gutanga serivise inoze.

Uretse abahanzi Bien Aime yakomojeho azi Kandi barimo n’abo batangiye gukora imwe mu mishinga y’indirimbo, abandi bahanzi azi yakomojeho harimo Meddy, The Ben, Kivumbi, itsinda rya Charyl&Nina ndetse n’abacura injyana (Producers).

Kwinjira muri iki gitaramo usabwa kugura itike y’amafaranga ibihumbi 10 Frw, ahasanzwe, naho VIP bikaba ibihumbi 20 Frw, na VVIP ihagaze ibihumbi 50 Frw.

Bien Aime yongeye gushimangira urwakunda u Rwanda
Bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *