Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Félicien Kabuga warukurikiranweho ibyaha bya Jenoside arekurwa

Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yigwaho byihutirwa akarekurwa kandi ko urubanza rwe ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, abacamanza bo mu rugereko rw’iremezo rw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye (The Hague) mu Buholandi, banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane, ariko bavuga ko hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kumuburanisha.

Ni urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha muri Tanzania.

None ubu, abacamanza bo mu rugereko (chambre) rw’ubujurire banze ubwo buryo bundi bwo kumuburanisha.

Ni inteko y’abacamanza batanu, Carmel Agius, Burton Hall, Liu Daqun, Aminatta Lois Runeni N’gum na José Ricardo de Prada Solaesa, bayobowe n’uwo mucamanza Carmel Agius.

Mu mwanzuro wabo ku wa mbere, abo bacamanza bavuze ko urugereko rw’iremezo rwakoze “ikosa ryo mu mategeko” mu kwezi kwa Kamena, ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa mu bundi buryo bworoheje kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

None ubu urwo rugereko rw’iremezo rwamuburanishaga rwategetswe kwiga “byihuse” ku kibazo cy’ifungwa rya Kabuga.

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, ni umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bacyekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, hafi y’i Paris rwagati, ku itariki ya 16 Gicurasi (5) mu 2020, aho yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryaho, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu byo yarezwe mu rukiko, harimo kuba perezida-fondateri (président-fondateur) wa radio-televiziyo RTLM, aho ubwo Kabuga yasuraga RTLM ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa Mata (4) mu 1994, umutangabuhamya yavuze ko yasabye abanyamakuru bayo kujya baranga ahantu hose Inyenzi-Inkotanyi – ijambo ngo ryavugaga Abatutsi muri rusange – zihishe kugira ngo zihigwe zicwe.

Mbere y’iburanisha mu mizi, Kabuga yahakanye ibyo aregwa, abyita “ibinyoma”.

Uru rugereko rw’ubujurire rwemeye ko iki cyemezo cyarwo kibabaje ku bazize jenoside no ku bayirokotse, ariko ruvuga ko ubutabera butangwa gusa iyo hubahirijwe byuzuye uburenganzira bw’uregwa.

Iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3), umucamanza Iain Bonomy ukuriye urugereko rw’iremezo yari yarisubitse “kugeza igihe kitazwi”.

Hari nyuma yuko uruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga n’urw’ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe – ku busabe bw’urukiko – n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Iyo raporo irimo ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwa Kabuga “bwagabanutse”, ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).

Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw’i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe, ahubwo ruha umwanya izo nzobere zisabwa ibisobanuro mu rukiko kuri iyo raporo.

Nyuma yaho, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bavuze icyo batekereza ku bisobanuro by’izo nzobere na raporo yazo, kugeza ku itariki ya 30 Werurwe.

Ku itariki ya 6 Kamena ni bwo urwo rugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw’ubucamanza kuri iyo raporo y’inzobere zigenga, no ku ngingo z’ubushinjacyaha n’ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

Uwo mwanzuro ni wo wari wajuririwe, ubushinjacyaha buvuga ko Kabuga ashobora kuburanishwa naho ubwunganizi bwe buvuga ko ahubwo akwiye kurekurwa nta yandi mananiza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *