‘Wampaye ama miliyoni yo kubaho mwenyura’ Mimi yongeye gutomora umugabo we Meddy wizihije isabukuru y’amavuko

Umugore wa Meddy, Mimi Mehfira yongeye gutera imitoma umugabo we wizihiza isabukuru y’amavuko, aho yashimangiye ko abayeho mu munezero wo kubaho aseka iteka kubera we.

Tariki 7 Kanama 1989, nibwo umuhanzi Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy mu muziki nyarwanda yabonye izuba.

Ni umunsi kuri ubu uyu muhanzi yizihizaho isabukuru yaramaze kugira umuryango, ugizwe n’umugore witwa Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia n’umukobwa bibarutse bise Myla.

Mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati “Ku mwami wanjye w’iteka isabukuru nziza rukundo rwanjye! Sinjya nshobora kuguhaga! Wampaye amamiriyoni ‘yimpamvu yo kumwenyura no kubaho ubuzima bwishimye. Ndashimira Imana kuba yarampaye umugisha hamwe nawe. Turagukunda urukundo mwana w’urukundo.”

N’imitoma kandi yahererekanyije n’amashusho y’umuryango arikumwe n’umugabo we Meddy n’umwana wabo batembera ahantu ahantu hatandukanye.

Meddy n’umugore we basanzwe batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho bibarukiye umwana wabo w’umukobwa Mayla.

Umuhanzi Meddy kuri ubu yahisemo inzira yo kugandukira Imana abinyujije mu butumwa bw’indirimbo nk’uko aherutse kubitangaza ko atazongera kuririmba iz’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *