Gisagara: Inkuba yakubise batatu, umwe arapfa
Abantu batatu bo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara bakubiswe n’inkuba ubwo bari barimo guhinga mu gishanga cy’umuceri, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024 mu mudugudu wa Akabagoti mu Kagari ka Ruturo, mu Murenge wa Kibilizi.
Aba bantu barimo uwitwa uwitwa Kampire w’imyaka 41 na Ngendahimana Vianney w’imyaka 59 ndetse na Muramyimana w’imyaka 43 bakimara gukubitwa n’inkuba, bahise bajyanwa kwa Bitaro bya Kibilizi gusa Kampire ahita yitaba Imana akigerayo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko inkuba yabakubise bugamye mu nzu y’umuzamu urinda igishanga bahingagamo.
Yagize ati “ Bari barimo guhinga imvura iguye bajya kugama mu kazu k’umurinzi w’icyo gishanga cy’umuceri, inkuba irakubita bagwa igihumure.”
Mu bihe by’imvura, abaturage bagirwa inama yo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni mu mvura kuko byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.
Ikindi abaturage bakwiye gukora mu kwirinda gukubitwa n’inkuba ni ugushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi no kwihutira gucomora ibikoresho bicometse ku mashanyarazi kuko biri mu byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba.