Luvumbu yageze i Goma

Héritier Nzinga Luvumbu wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho wa Rayon Sports bakaza gutandukana ku bwumvikane buturutse ku mpande zombi, yamaze kuzinga utwangushye asubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba arimo kubarizwa mu mujyi wa Goma.

Ku rubuga rwa Twitter, hagaragaye ifoto ye yashyizweho n’umunyamakuru Steve bigaragara ko ari ahantu arimo kuruhukira nyuma yo kuva i Kigali.

Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize (Ku wa Kabiri) Rayon Sports yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo, ko yamaze gutandukana na Ruvumbu ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uku gutandukana kwaje nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihanishije Luvumbu guhagarikwa amezi atandatu kubera ’ikimenyetso cya politike’ mu kibuga.

FERWAFA yavuze ko Luvumbu yarenze ku mategeko agenga imyitwarire mu kibuga cy’umupira w’amaguru akoresheje ibimenyetso bya politike bibusanye n’amategeko nshingiro n’ay’imyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA.

Héritier Luvumbu yamaze kugera i Goma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *