Amavubi yaje mu makipe atazakina ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF), ntiyashyize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu makipe azaca mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bitewe n’umwanya ruherutse gushyirwaho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, yaje ku mwanya wa 133 ku rutonde ngarukwakwezi rwa FIFA ntizaca mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Amakipe 44 arimo n’Amavubi ntazakina ijonjora ry’ibanze azahera mu matsinda.

Amakipe azaca mu ijonjora ry’ibanze, arimo: Sudan y’Epfo, Somalie, Eswatini, São Tomé, Chad, Ibirwa Bya Maurice, Libérie na Djibouti.

Biteganyijwe ko izi zizakina hakaboneka ikipe enye zizahita zijya mu matsinda.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze, iteganyijwe gukinwa tariki ya 20 Werurwe, iyo kwishyura ikazakinwa tariki ya 26 Werurwe 2024.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ntazaca mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *