Hatangajwe ingengabihe yo kwibuka ku nshuro ya 30

Mugihe habura iminsi mike u Rwanda n’Isi yose bakajya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nsanganyamatsiko igira ati “Kwibuka Twiyubaka” MINUBUMWE yashyize hanze ingengabihe izaranga ibyo bikorwa byose mu gihe cy’iminsi 100.

Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,kuwa 7 Mata 2024.

Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka. Ibi bikorwa bizanyuzwa kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu.

Mu turere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere.

Mu midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Kuri uwo munsi, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka.

Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana. Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.

Guhera tariki 7 Mata 2024, ku nzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’Isi(Bisesero, Gisozi, Murambi, Nyamata), buri mugoroba mu minsi irindwi, hazacanwaurumuri hifashishijwe amatara amurika yerekeje mu kirere ku buryo abonerwa kure.

Kuva tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2024, hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantuhatandukanye mu gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zitegura kwibuka.

Hazaba kandi ibiganiro bigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryangompuzamahanga mu Rwanda, ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Ku rwego rw’umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku itariki ya 7 Mata 2024, nta bindi biganiro biteganyijwe.

Tariki ya 11 Mata 2024, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwokwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugorobawo kwibuka uzabera i Nyanza ya Kicukiro.

U

Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, nindi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru cy’icyunamo.

Mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

Ku bisobanuro birambuye, hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko N°15/2016 ryo kuwa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside.

Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanyaumugambi wa Jenoside.

Hazamurikwa igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandibanyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.

Hazamurikwa igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandibanyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside ntikirenza amasaha ane (4). Urugero rwa gahunda; Kumenyesha gahunda, Umunota wo kwibuka, Isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza, Ijambo ry’ikaze, Ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo.

Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye (iyo igikorwa cyo kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri), Ubutumwa bw’umuryango IBUKA, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.

Kwibuka mu nzego zitandukanye

Igikorwa cyo kwibuka mu bigo bya Leta, iby’igenga, iby’abikorera, na ambasadez’ibindi bihugu mu Rwanda; bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki 8Mata na 19 Kamena 2024.

Buri rwego rwishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwocyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro ya MINUBUMWE.

Kwibuka mu mashuri

Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo kwibuka no guhabwa ikiganiromu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.

Umwanya wa Misa n’uw’amateraniro mu gikorwa cyo kwibuka

Misa n’amateraniro ntibishyirwa mu gikorwa cyo kwibuka, ariko mu gihe icyo gikorwacyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuriiyi miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe kwibuka abayoboke cyangwaabanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerereyabyo.

Umugoroba wo kwibuka

Umugoroba wo kwibuka ubanziriza umunsi wo kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, ugasozwa bitarenze Saa yine z’ijoro.

Urugendo rwo kwibuka

Bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo kwibuka rushoboragukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Icyo gihe hirindwa gufungaimihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze.

Gusigasira amateka

Mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zateguye igikorwa cyo kwibuka zigirwainama yo gufata no kubika amajwi n’amashusho by’ubuhamya bwatanzwe.

Ikoreshwa ry’ibirango

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirasabwa kugabanyaikoreshwa rya banderole (banners) mu gusakaza ubutumwa, ahubwohagakoreshwa ibyapa binini (billboards) n’insakazamashusho (LED screens).

Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo, ibirango byo kwibuka bizamanurwa;bikomeze gukoreshwa gusa igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo kwibuka.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abaturarwandamuri rusange, by’umwihariko urubyiruko, barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byokwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbugankoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *