Kwibuka31: Urubyiruko rwa Kagarama rwasabwe guhangana n’abagipfobya Jenoside

Urubyiruko rutuye mu Murenge wa Kagarama, rwasabwe kubumbatira amahoro igihugu cyabahaye ariko kandi bagahangana n’abantu bakigaragaho ingengabitekerezo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho ubwo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta zirimo ingabo z’igihugu ndetse n’abaharokocyeye.

Abayobozi mu nzego z’Igihugu bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kagarama

Madame Uwamwiza Marie Chantal, umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama yatangiye atanga ikaze ku bashyitsi bitabiriye icyo gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange, ariko kandi agaruka ku itariki 9 Mata 1994, avuga ko yabaye mbi ku batutsi bari batuye muri uyu Murenge  ayoboye.

Ati “Impamvu duteraniye hano, n’uko kuri iyi tariki 9 Mata 1994, ariyo yabaye icuraburindi ryagwiriye abatutsi bacu mu Murenge wa Kagarama, bityo dukwiriye kubaha icyubahiro bakwiriye tubahumuriza, tubaba hafi, tunababwira ko tubakunda kandi tubahoza ku mutima.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama Uwamwiza Marie Chantal (ubanza ibumoso) yasabye urubyiruko kutareberera abagipfobya Jenoside

Madame Uwamwiza yasabye kandi urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya bikomeye abagipfobya Jenoside.

Ati “Reka mfate umwanya nshimire aba bana bato bari hano, ni urubyiruko ariko impamvu mbagarutseho cyane ni uko hirya no hino hatangiye kugaragara ingengabitekerezo yaba iri ku mbuga nkoranyambaga, yaba igaragara mu bantu bavuga bavugisha iminwa cyangwa bandika, urubyiruko ruri hano rurabindusha cyane, iyo batari kuri za YouTube baba bakoresha izo mbuga nkoranyambaga zirimo Tik Tok n’izindi mbuga zitandukanye akaba ariyo mpamvu tubasaba ku rwanya ikibi cyose kirimo n’abo bantu bameze batyo kuko tudashaka kongera gusubira mu mahano ya Jenoside yabaye mu 1994. Bityo ntabwo twifuza kubona urubyiruko rwacu kuri ubu runinganje mu gihugu kongera gushukwa n’abo bagisha kuzana ingengabitekerezo.”

Yongeyeho abwira urubyiruko ko umutekano bafite kuri ubu icyo bakwiriye gukora ari ukuwusigasira kuko ubuyobozi bw’igihugu nabwo budasinziriye nk’uko bwiyemeje kuwubaha.

Ati “Reka tubizeze ko umutekano mubona kugeza kuri ubu ntakintu na kimwe gishobora kuzawuhungabanya cyangwa se gihungabanye ubuzima bw’Abanyarwanda, kuko izaturokoye ntaho zagiye ziracyahari kugeza n’ubu.”

Visi Perezida wa IBUKA, ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yimakaje Ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda

Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rwa Karere ka Kicukiro, Ngendahimana Vincent, yashimiye guverinoma y’u Rwanda ku bw’imbaraga yagize mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Yasabye abarokotse kwihangana muri ibi bihe ariko kandi bagasangiza amakuru ariyo yose yahakiri imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Reka dukomeze gushakisha imibiri y’abuze, kugeza kuri ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu nzibutso zabugenewe mu cyubahiro gikwiriye.”, ikindi kandi ndasaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho amategeko akomeye ku bakomeje guhohotera abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mu ijambo ry’umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Anne Monique Huss akaba ari nawe wari umushyitsi yavuze ko urugendo Abatutsi bishwe mu Murenge wa Kagarama, rutari rworoshye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Anne Monique Huss niwe wari umushyitsi mukuru

Ati “Turazirikana urugendo Abatutsi banyuzemo hano mu Murenge wa Kagarama rutaboroheye, abenshi na mbere 1994, ntibabonaga aho barara wasangaga bagenda basaba amacumbi hirya no hino… Ariko kandi turashimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.”.

Yagaragaje ko ubuyobozi buriho ubu butandukanye n’iya kera bitewe n’ubumwe n’ubudaheranwa bwimakaje mu Banyarwanda.

Ati “Ku bw’ubuyobozi bwiza, ku bwo kurwana intambara yo kwiyubaka, ahazamukaga kuri ubu haratambika, ibyo bivuze ko Leta ibishoboka byose kugira ngo uwarurokotse Jenoside yongere agire icyizere cy’ubuzima ariko kandi abukandagiremo yumve icyanga cyo kubaho.”

Madame Anne Monique Huss yongeye kwibutsa abari bateraniye aho ko igihugu cy’u Rwanda ari gakondo yabo.

Anne Monique Huss yambwiye abari baje mu gikorwa cyo Kwibuka 31 mu Murenge wa Kagarama ko igihugu ari icyabo

Ati “Turashima ibikorwa byinshi bimaze gukorwa ariko kandi nta kwirara, iyi ni gakondo, iki n’igihugu cyacu tudakodesha cyangwa tudasabira uburenganzira bwo kubaho ahubwo n’igihe cyo kongera kunyera tugakomeza kugira ngo dushimangire neza ubumwe bw’abanyarwanda, kandi dusobanure amateka y’igihugu cyacu by’umwihariko ku bana twabyaye.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Kicukiro cyane abo mu Murenge wa Kagarama kwamagana abashaka gusubiza inyuma abanyarwanda byatuma hongera kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bazi neza isomo byasigiye igihugu ku buryo bamwe bapfakaye abandi baba impfubyi. Bityo asaba abakuru kongera kwegera abana bato bakabigisha neza amateka y’igihugu cyanyuzemo kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *